RD Congo: M23 yashyizeho abandi bayobozi bashya
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko washyizeho abategetsi b’imijyi mu bice wafashe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
M23 ivuga ko yashyizeho abo bategetsi mu rwego rwo gutuma “hakomeza gutangwa serivisi rusange ku bayoborwa bo mu turere twabohowe” n’uwo mutwe.
Ibi bibaye mu gihe mu mpera y’icyumweru gishize, leta y’Amerika yavuze ko ihangayikishijwe bikomeye no kurenga ku gahenge guhera ku itariki ya 20 Ukwakira (10) uyu mwaka, “gukorwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda ndetse wafatiwe ibihano n’Amerika na ONU”.
Yongeyeho ko “M23 igomba aka kanya guhagarika imirwano no kuva mu birindiro byayo muri teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru”, inasaba leta y’u Rwanda gukura abasirikare bayo n’ibikoresho ku butaka bwa Congo.
Leta y’Amerika yanasabye ko leta ya Congo ihagarika “gukorana n’umutwe witwaje intwaro [w’Abanyarwanda] wa FDLR”, urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo, “wafatiwe ibihano n’Amerika na ONU”, igafata n'”ingamba z’aka kanya zo kuwusubiza mu buzima busanzwe [kuwambura intwaro]”.
Nubwo raporo z’inzobere za ONU hamwe n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi biyishinja gufasha M23, leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha uwo mutwe kandi ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari ibibazo by’Abanye-Congo ubwabo, ivuga ko bishingiye ku miyoborere mibi ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka bwarananiwe gucyemura.
Umutwe wa M23 na wo uhakana gufashwa n’u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa kane, ryashyizweho umukono ku wa gatatu n’umukuru wayo wa politike Bertrand Bisimwa, M23 ivuga ko ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwasanze “bicyenewe kandi byihutirwa” gushyiraho abo bategetsi b’imijyi na za ‘centres’.
Abashyizwe mu myanya barimo nka Rodrigue Busimba, wagizwe umukuru wungirije w’umujyi wa Bunagana, na Gakomeye Bendera wagizwe ushinzwe iterambere muri uwo mujyi.
Hanashyizweho Bienfait Rukera, wagizwe umukuru wungirije w’umujyi wa Kiwanja, na Oscar Ndizihiwe, wagizwe ushinzwe gucyemura amakimbirane muri uwo mujyi.
Josée Zahabu yagizwe umukuru wungirije w’umujyi wa Rubare. Ni we mugore umwe mu bategetsi 17 bashyizwe mu myanya, mu bice birimo na ‘centres’ za Kibirizi, Nyanzale na Mweso.
Avuga kuri abo bategetsi bashya, Jean-Claude Bambanze, umwe mu bakuriye sosiyete sivile “forces vives de Rutshuru”, yavuze ko ibi ari ikimenyetso ko gahunda yo gushinga “leta muri leta” imbere muri Congo – ibizwi nka ‘balkanisation’ mu Gifaransa – yamaze gutangira.
Nta gahunda ihari izwi ku mugaragaro ya M23/AFC yo gushinga igihugu cyigenga nubwo ijambo balkanisation ryagiye rikoreshwa kenshi na bamwe mu bategetsi ba Congo mu kwamagana uwo mutwe.
Muri Mutarama (1) uyu mwaka, M23 yari yashyizeho abakuriye teritwari ya Rutshuru hamwe n’abakuriye Bunagana, Kiwanja na Rubare aho muri Rutshuru.
Kuva intambara hagati y’ingabo za leta ya DR Congo na M23 yakongera kubura mu mpera y’umwaka wa 2021, ubu uwo mutwe ugenzura ibice binini byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, muri teritwari za Rutshuru na Masisi, n’ibice bimwe byo muri teritwari ya Walikale.
ONU ivuga ko abaturage hafi miliyoni7,3 bataye ibyabo bagahungira ahandi imbere muri Congo mu myaka myinshi ishize y’umutekano mucye, biganjemo abo mu burasirazuba.