Muri gereza 5 zo mu Rwanda abagororwa basatswe bikomeye
Mu magororero atanu (5) yo Rwanda, habaye isaka rusange hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba byarinjijwe muburyo butemewe.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amagereza mu Rwanda (RCS) kuwa 16 Ugushyingo 2024.
Mu gusaka ibitemewe, habonetsemo urumogi, telefone, inzoga z’inkorano, packmaya(imisemburo), ibyuma by’ibicurano n’ibindi.
Amagororero yasatswe ni Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.