RIB yafunze Umuhesha w’Inkiko, Umwanditsi w’Urukiko n’abandi 4
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane(4).
Ni ibyatangarijwe mubutumwa RIB yanyujije kurukuta rwayo rwa ‘X’ ku wa 21 ugushyingo 2024.
Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.
Bakaba bafungiye kuri Station za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nikenshi hirya no hino hagiye humvikana bamwe mubaturage bavuga ko bakwa ruswa ngo babe bafashwa kuba ababo bafungurwa cyangwa bakaba baburanishwa mbere y’abandi. Ibintu RIB nabo bafatanya batahwemye kwamagana dore ko nufashwe abihanirwa n’amategeko.
RIB ikaba yashimiye abaturage bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.