Mutesi scovia yagizwe umutumirwa mukuru muri Gen-Z
Mutesi scovia uherutse gutorerwa kuyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) niwe mutumirwa mugace kiswe “Meet me tonight” mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Gen-Z comedy show gisanzwe cyiba kabiri mu kwezi.
Scovia ni umunyamakuru, umusesenguzi akaba na nyiri igitangazamakuru cya Mama u rwagasabo. asanzwe kandi akundirwa ubusesenguzi bwe ndetse no kuba ari umwe mu banyamakuru batinyuka kubaza ibibazo bikomeye abayobozi cyane cyane ibifatiye inyungu abaturage.
Muri iki gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z yatumiwemo gisanzwe kizwi nk’iseka rusange, kizaba tariki 28 ugushyingo 2024 muri Camp kigali, Aho azaba aganiriza abazacyitabira mugace Ka “Meet me tonight” Kaba kagamije kumva icyafashije abantu runaka kugera kubyo bagezeho, uko bigobotoye ingorane bahuriyemo nazo n’inama baha urubyiruko zabafasha kugera kuntego zabo, aho hifashishwa insanganyamatsiko igira iti: “Use what you have to get what you want”. ngenekereje mu kinyarwanda ni “koresha ibyo ufite ugere kubyo wifuza”.
Abanyarwenya bazaba bahari ni; Kigingi w’i Burundi, Merci Umuyobozi wa Gen-Z ndetse n’abandi banyarwenya bayikuriyemo barimo; Pilate ugezweho muri iyi minsi, Muhinde, Rumi, MC Kandi na Musa abana b’induba, Dudu, Salsa, Kadudu ndetse n’abandi.
Umuhanzi Niyo Bosco niwe uzaririmbira abazitabira.
Icyi gitaramo cy’urwenya cyizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kugura itike ni ukunyura kuri www.genzcomedyshow.com cyangwa gukanda *797*1*8# Ubundi ugakurikiza amabwiriza.