“Mfite uwo naje nshaka kuba nkawe ariko byaranze”-Scovia
IMYIDAGADURO

“Mfite uwo naje nshaka kuba nkawe ariko byaranze”-Scovia

Dec 1, 2024

Umunyamakuru umaze kugira igikundiro no kuba kimenyabose kugera no ku mukuru w’igihugu, Mutesi scovia avuga ko nawe ubwe agifite urugendo rurerure rwo kugenda mumwuga akora w’itangazamakuru ndetse ko hari nuwo yaje yigana none byamunaniye kuba nkawe. Ibi yabivugiye mu kiganiro “Meet me tonight” agace Kaba hagati mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z comedy show kuwa 28 ugushyingo 2024 cyabereye muri Camp Kigali.

Yabivuze ubwo hari hatanzwe umwanya ngo abitabiriye igitaramo babaze scovia ibibazo. uwitwa Christelle yamubajije inama yajyira umwana w’umukobwa ukirimo kwiga itangamakuru wifuza kuba nka we (scovia )icyo yakora.

Mukumusubiza scovia yavuze ko nawe aza mu mwuga w’itangazamakuru yaje yumva ashaka Kuba nk’umunyamakuru witwa solange Ayanone kuko yakundaga uburyo ahangara abaminisitiri akababaza ibibazo bikomeye Kandi birimo ubuhanga buhanitse. icyo gihe we yahereye kuri ba mudugudu ababaza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwabaturage Kandi bikomeye kugera no kubayobozi b’uturere (Meya).

Ati;” Nanjye nafashe icyemezo cyo kwegera mudugudu mubaza impamvu abaturage batagezwaho amakuru ajyanye no kugaburira abana indyo yuzuye, mbonye mbashoboye njya ku kagari mbaza impamvu abaturage batagezwaho imbuto kugihe ndaharenga njya k’umurenge kubaza impamvu abana bato batandikwa mu irangamimerere bigatuma leta itamenya ngo hari abana bangana bate ngo biyifashe mu igenamigambi”.

Akomeza avuga ko akimara kubona ko Ku murenge abashoboye, yahise akomereza ku karere kurinda ageze aho ageze ubu.

Aha yashakaga kumvikanisha ko yari afite uwo yaje ashaka kwigana ariko we akabikora muburyo bwe ndetse ko nanubu atarabasha kumenya icyo Solange Ayanone akoresha ngo abe ari umuntu ukomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Solange Ayanone aheretse gushyirwa mubagize inama y’ubuyobozi b’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru na Perezida wa repubulika

Scovia ubwo yagarukaga ku kibazo yari abajijwe, yavuze ko uwo mwana w’umukobwa wifuza kuba nkawe ko akwiriye gufunga imishumi y’inkweto neza akayikomeza ubundi akaza bakanyaruka akamwiruka inyuma, kuko ngo nawe afite uwo akiruka inyuma byamunaniye gufata (Solange Ayanone).

Nkwibutsa ko Mutesi Scovia yatangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru ageze kuri Radio yahoze ari B&B Umwezi ubu yabaye B&B kigali FM akora mu kiganiro ‘The Real Talk ‘, ariko mbere yaho akaba yarakoraga kuri Radio Flash na Televiziyo.

Nyuma yo gusezera kuri Radio B&B yakomeje gukora ibiganiro bye nkibisanzwe anyuza ku muyoboro wa Youtube yashinze witwa Mama Urwagasabo’, utambukaho cyane cyane inkuru zirebwa na politiki.

kuri ubu ni Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yasimbuye Cléophas Barore wayiyoboraga kuva mu Ukuboza 2016.

Barore yemera gusimburwa na Scovia

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved