Nyuma y’iminsi 126 minisiteri ya Siporo yahawe minisitiri mushya
POLITIKE

Nyuma y’iminsi 126 minisiteri ya Siporo yahawe minisitiri mushya

Dec 20, 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo. Asimbuye Nyirishema Richard wari umaze iminsi 126 ahawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri.

Ni ibikubiye mu Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.

Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe umutungo Kamere w’Amazi.

Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho iyi Minisiteri. Yabaye Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Nelly Mukazayire minisitiri wa Siporo mushya
Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe umutungo Kamere w’Amazi.

Itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe:

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved