APR Fc yanze kurenza urugo inkoni yakubise mukeba nayo iyikubitwaho
IMIKINO

APR Fc yanze kurenza urugo inkoni yakubise mukeba nayo iyikubitwaho

Jan 12, 2025

Nyuma yuko inkoni ikubise mukeba itarengejwe urugo, Apr f.c nayo itsinzwe  n’Amagaju igitego kimwe ku busa (1-0) mu mukino usoza igicye cya mbere cya shampiyona y’ u Rwanda 2024-2025, mu mukino wabereye I Huye Ku wa 12 Mutarama 2025.

N’igitego cyatsinzwe ku munota wa 56′ na Edouard Ndayishimiye wungukiye ku mupira wacaracaraga imbere y’izamu rya APR FC atsindira Amagaju igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

APR FC isoje imikino ibanza ifite amanota 31 ku mwanya wa kabiri irushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.

Ibi bibaye mugihe ku munsi wari wabanje Rayon sports nayo yagarikwaga na Mukura VS&L Ku bitego 2-1.

APR Fc yari yabanje mu kibuga; 

32 Pavelh Ndzila (GK)

5 Aliou Souané

13 Niyigena Clément

3 Niyomugabo Claude (c)

28. Nshimiyimana Yunusu

25. Yussif Seidu Dauda

22 Niyibizi Ramadhan

27. Ruboneka Bosco

23 Dushimimana Olivier “Muzungu”

27 Tuyisenge Arsène

11 Mugisha Gilbert

Naho Amagaju Fc abanzamo; 

18. Twagirumukiza Clement

3. Dusabe Jean Claude(C)

14. Abdel Matumona Wakonda

8. Tuyishimire Emmanuel

20. Shema Jean Baptiste

26. Nkurunziza Seth

28. Sebagenzi Cyrille

7. Rachidi Yekini

17. Ndayishimiye Edouard

29. Useni Ciza Seraphin

Amwe mu mafoto yaranze umukino:

 

(Amafoto:IGIHE)

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved