Icyica uwatabaye ninacyo cyica uwasigaye mu rugo – Tom Close
IMYIDAGADURO

Icyica uwatabaye ninacyo cyica uwasigaye mu rugo – Tom Close

Feb 17, 2025

Aya ni amagambo yavuzwe n’umuhanzi nyarwanda Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ku wa 17 Gashyantare 2025 ubwo yarabajijwe uruhare rw’umuhanzi mukugira icyo avuga kubibera cg ibivugwa ku gihugu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro Magic morning ubwo yari ari gushyira kumugaragaro indirimbo afitanye na Bull dog yitwa ‘Cinema’

Tom Close kuri magic fm

Muri iki kiganiro Japhet Mazimpaka yamubajije uruhare rw’umuhanzi mukuvuga kubibera mu gihugu nuko amusubiza ko icyica uwatabaye ari nacyo cyica uwasigaye murugo.

Aha yasobanuye ko umusirikare uri kurinda igihugu iyo yishwe umwishe arinjira akica nuwasigaye murugo.

Aho yashakaga kuvuga kuri bimwe bivugwa ku gihugu rimwe na rimwe ari n’ibihuha aho yatanze urugero kuri CNN.

Ati “Hari igihe nk’ikinyamakuru nka CNN cyandika inkuru ko FDRL iri I karongi, kuberako yo ikurikirwa n’abantu barenga miriyoni bakumva ko aribyo Koko, nyamara Hari umuturage uriyo wakabaye ufata videwo akavuga ko ahari akanyomoza ayo makuru yerekana ko imihanda ari nyabagendwa ubuzima bumeze neza”.

Yakomeje avuga ko iyo abantu babibonye batangira kugenda bamenya ko CNN itanga amakuru atari yo.

Aha nanone yatanze urugero kuri Human rights watch, ayo yavuze ko yacitse amazi bitewe n’amakuru yagiye itangaza ko hari abantu runaka bapfuye ikanavuga amazina yabo nyuma bakagatagara ari bazima.

Ati “Buriya human rights watch yacitse amazi bitewe n’amakuru y’ibihuha yagiye itangaza, haraho yavugaga ko Hari abantu bishwe ikavuga n’amazina yabo, nyuma bakaza kugaragazwa ari bazima bibereye mu mirimo yabo isanzwe. ibi ninabyo byatumye human rights watch isigaye ikora raporo ntizihabwe agaciro”.

Tom Close muri iki kiganiro yasabye abantu kujya bavuga uko babona ibintu Kandi bakanyomoza ibibi bivugwa ku gihugu bagaragaza ibimenyetso bifatika atari ugupfa kuvuga ibintu bidafite aho bishingiye.

Yavuze Kandi ko iyo binyomojwe n’abaturage bihabwa agaciro kuko abanyepolitike bo ibyo bavuga bifatwa nkaho ari akazi bahemberwa.

Yasoje avuga ko ntamuntu utemerewe kuvuga kuri politike usibye ufite imyumvire mibi ndetse unafite amagambo atari meza.

Nkwibutsa ko Tom Close avuze ibi mugihe muminsi ishize aribwo yagaragaye kuri X yahoze ari tweeter avuga ko nk’abanyarwanda bakwiriye kwanga agasuzuguro bitewe n’umuhanzikazi wo muri Nigeria witwa Tems wasubitse igitaramo yari afite mu Rwanda muri Bk arena tariki 22 Werurwe 2025, bitewe ngo n’uko u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo umwaka wari ukomeje kuba mubi cyane.

Tweet yanditse tariki 31 Mutarama kuri X asaba abanyarwanda babishaka guca agasuzuguro

 

Aha tom Close yasabye abanyarwanda babishaka ko babigaragaza kuri iyo tariki hakazaba igitaramo cy’abahanzi bo mu Rwanda gusa, mu rwego rwo kwanga agasuzuguro ndetse yanemeje ko abahanzi 20 babanyarwanda ko aribo bazifashishwa muri iki gitaramo.

Ndetse azafatanya nabasanzwe bategura ibitaramo hamwe na minisitiri Utumatwishima ufite munshingano urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi.

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: info@ijaborwanda.com

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved