
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri Mushya wa banki nkuru y’igihugu, BNR
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa bank nkuru y’igihugu BNR, asimbuye kuri uwo mwanya, John Rwangombwa wari uwumazeho igihe.
Ibi byatangarijwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ku wa 25 Gashyantare 2025.
Soraya niwe mugore wambere ubaye Guverineri wa Banki Nkuru Y’igihugu, BNR.
Dr. Justin Nsengiyumva we yagizwe Guverineri wungirije wa banki nkuru y’igihugu, BNR.
Madam Soraya Hakuziyaremye akaba yari aherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.


Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;