
Gitangaza Prince ukekwaho kwica umuntu agahungira muri Uganda yagaruwe mu Rwanda
kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Weruwe 2025, u Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gucyekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024 nkuko byatangajwe na RIB ibinyujije kuri ‘X’.
RIB yavuze ko yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa n’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.
Kuri ubu abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n’urukiko mu mizi.
RIB iraburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe k’ubufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.
