Brig Gen. Ronald Rwivanga yahumurije abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga yahumurije abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’aho umusirikare witrwa Sgt Minani Gervais arasiye abaturage 5 mu kabari.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, ni bwo uyu musirikare yarasiye abo baturage mu kabari mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Ronald Rwivanga yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko hataramenyekana impamvu yatumye arasa abo baturage, ariko ko icyo kibazo gikomeza gukurikiranwa.
Yagize ati: “Umusirikare araza kubibazwa. Turaza kumenya impamvu zari zimujyanye muri ako kabari, ubu turacyabikurikirana. Nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose kandi RDF yihanganishije imiryango n’inshuti z’ababuze ababo muri ibi bihe by’agahinda.”
Yongeyeho ko ingamba zimwe muri zo ari ugukurikirana uwo musirikare bakamenya impamvu zabimuteye.
Ati: “Zimwe muri izo ngamba ni ugukurikirana tukamenya impamvu zabimuteye, tukamufunga, tukamujyana mu nkiko.”
Yakomeje avuga ko ikibazo nk’icyo cyo kurasa abaturage kidakunze kuba kandi RDF irabihanganisha.