Kigali: Abajya mu ntara kwizihiza iminsi mikuru bashyiriweho aho bazategera
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwashyizeho ingamba zigamije korohereza abakora ingendo zitandukanye zerekeza mu Ntara mu mpera z’umwaka, aho yashyizeho ahantu hane hatandukanye abagenzi bazajya bategera imodoka bitewe n’intara bagiyemo. Ni mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuwa 17 Ukuboza