Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%, aho bwavuye kuri 140,7% bwariho mu mwaka wa 2023, kuri ubu buri ku 121,8%. Icyakora nubwo habayeho iryo gabanyuka, iyo Komisiyo ivuga ko n’ubusigaye bukiri ikibazo kuko butajyanye