Perezida Kagame yashimiye mugenzi we mushya wa Ghana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana. Abinyujije ku rukuta rwa X Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bw’iterambere kandi yiteguye gukomeza imikoranire mu kwagura umubano mwiza n’icyerekezo cy’iterambere