Umupfumu Salongo yagejejwe mu rukiko
Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nk’umupfumu Salongo yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera aho agiye kuburanira kuri uyu wa kane tariki 14 ugushyingo 2024. Salongo akurikiranyweho ibyaha birimo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego