Nyuma y’iminsi 126 minisiteri ya Siporo yahawe minisitiri mushya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo. Asimbuye Nyirishema Richard wari umaze iminsi 126 ahawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri. Ni ibikubiye mu Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza