Dore uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yabo mu gihembwe cya mbere 2024/2025
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025.
NESA yabinyujije mu itangazo ku rubuga rwa X kuwa 11 Ukuboza 2024.
Iyi gahunda izatangira tariki 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2024.
NESA Kandi yatangaje ko abanyeshuri basanzwe bahagurukira I kigali ndetse n’abahanyura bajya mu ntara ko bazafatira imodoka zibacyura mu miryango yabo kuri Kigali Pele stadium (I Nyamirambo).
Nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15h) iyi stade izaba ifunze. abayobozi bibigo by’amashuri basabwe kwohereza abana hakirikare ndetse n’ababyeyi bagaha abana babo amafaranga y’urugendo ahagije azabageza iwabo mu ngo.
Dore uko gahunda iteye: