Kazungu Claver yasezeye kuri Radio & TV10
AMAKURU

Kazungu Claver yasezeye kuri Radio & TV10

Nov 14, 2024

Umunyamakuru Kazungu Claver yasezeye kuri Radio & TV10 yari amazeho imyaka ine n’igice akora ikiganiro cyitwa 10sports Urukiko rw’imikino.

Yabinyujije mubutumwa yanditse ku rukuta rwe rwa ‘X’ ku wa 14 ugushyingo 2024, aho yavuze ko ku mpamvu ze bwite yafashe icyemezo cyo gusezera kukazi.

yagize ati:”Nyuma y’imyaka 4 hafi nigice nkorera Radio na TV 10. mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi nabo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa na bangamiye ntabizi ambabarire”.

Gusa nubwo yazeye akazi, umwuga w’itangazamakuru wo aracyawukomeje.

 

 

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved