Kigali: Abajya mu ntara kwizihiza iminsi mikuru bashyiriweho aho bazategera
AMAKURU

Kigali: Abajya mu ntara kwizihiza iminsi mikuru bashyiriweho aho bazategera

Dec 17, 2024

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwashyizeho ingamba zigamije korohereza abakora ingendo zitandukanye zerekeza mu Ntara mu mpera z’umwaka, aho yashyizeho ahantu hane hatandukanye abagenzi bazajya bategera imodoka bitewe n’intara bagiyemo.

Ni mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuwa 17 Ukuboza 2024.

Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bazategera imodoka muri gare ya Nyabugogo.

Abakoresha umuhora w’amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi na Nyaruguru) Bo imodoka bazazisanga I Nyamirambo kuri Stade Pele.

Naho abakoresha umuhora w’iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe) bazategera muri gare ya Kabuga.

Mugihe abagenzi bajya I Bugesera bo bazategera muri gare ya Nyanza/Kicukiro.

Ibi bizakurikizwa guhera ku wa 23 kugera 24 Ukuboza no ku wa 30 kugera 31 Ukuboza 2024.

Bikaba byakozwe mu rwego rwo kwirinda umuvundo n’ibura ry’imodoka kuko abajya kwizihiza iminsi mikuru baba babaye benshi.

Itangazo rya RURA:

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved