“Nindeka gakondo nzaba pasteur”-Massamba
IMYIDAGADURO

“Nindeka gakondo nzaba pasteur”-Massamba

Mar 1, 2025

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya gakondo Massamba Intore yatangaje ko umunsi azarekera kuririmba gakondo akayivamo burundu ko azaba pasteur ‘Umubwiriza’

Ibi yabivugiye mu kiganiro Samedi detante kuri radiyo Rwanda ku wa gatandatu tariki 1 Werurwe 2025.

Aha yabajijwe indi njyana yakora aramutse aretse gakondo, avuga ko azahita aba umuririmbyi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana ‘Gospel’.

Ati:“Njye njya muyindi njyana!, Nindamuka ndetse gakondo nzaba pasteur ndirimbe gospel ”.

Nkwibutsa ko Massamba Intore nyuma y’igitaramo yakoze yise ‘3040’ ubu afite umuzingo w’indirimbo ‘Album’ yise ‘Mbonezamakuza’ igizwe n’indirimbo 25 zirimo nizasizwe na se ‘Sentore’ ndetse yavuze ko bitarenze ku wa mbere zose zizaba zageze ku mbuga zose zicuruza umuziki.

Massamba Intore yasohoye album ye yise ‘Mbonezamakuza’

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: info@ijaborwanda.com

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved