Nyuma yo gusezerera abapolisi 154, harimo gushakwa abashyashya
AMAKURU

Nyuma yo gusezerera abapolisi 154, harimo gushakwa abashyashya

Nov 19, 2024

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Polisi Ku rwego rw’abapolisi bato (Basic police course) ko bemerere kwiyandikisha.

Kwiyandikisha bizakorerwa kucyicaro cya Polisi muri buri karere(DPU) Guhera ku wa 20 ugushyingo 2024, kugeza tariki 30 ukuboza 2024 kuva saa mbili za mugitondo kugeza saa kumi nimwe z’umugoroba mu minsi y’akazi.

Dore ubyifuza ibyo agomba kuba yujuje;

 

Abujuje ibisabwa bagomba kuza kwiyandikisha bitwaje forumirere yujuje neza iriho ifoto ngufi (photo passport) iboneka kurubuga rwa Polisi arirwo (www.police.gov.rw)

Agomba Kandi kuzuzaho fotokopi y’indangamuntu, iyimpamyabumenyi ndetse n’icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’inzego zibanze.

Polisi y’u Rwanda yatanze na nimero zo kubarizaho ibindi busobanuro, arizo; 0788311526 cyangwa 0788311785

Ibi bibaye mugihe Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2024, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera ku bapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 7, ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n’abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi n’izindi zitandukanye.

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved