
Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi bahuriye i Doha mu buryo butunguranye
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa repuburika iharanira demokarasi ya Congo ku wa 18 werurwe 2025 bahuriye i Doha muri Qatar bahujwe n’umukuru w’iki gihugu, bemeranya guhera hano bagakomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye, nk’uko ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar ibivuga.
Kagame na Tshisekedi baherukaga guhura imbonankubone kuri iki kibazo muri Nzeri(9) 2022 i New York bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Imihate yo guhuza aba bayobozi bombi mu gushaka amahoro yageragejwe n’abandi bahuza ntiyashobotse kuva icyo gihe.
Guhuzwa na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byerekana ijambo iki gihugu gifite n’inyungu DR Congo n’u Rwanda bifite mu kubana na Qatar.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 Qatar yagerageje guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame i Doha ariko ntibyashoboka.
Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar ryo mu ijoro ryo ku wa kabiri rivuga ko mu nama yahuje perezida Kagame na Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw’impande zose ku “gahenge ako kanya” nk’uko kasabwe n’inama yahuje imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize.
Aba baperezida kandi bemeranyije gukomeza gushaka amahoro biciye “mu biganiro bya Luanda na Nairobi byavuguruwe bigahuzwa”, nk’uko itangazo ry’iyi ministeri ribivuga.
ONU, DRC, n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. narwo rwagiye rubihakana rwivuye inyuma ahubwo rukavuga ko M23 ko ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo.
Iyi nama y’i Doha yabaye mu gihe ku wa kabiri havuzwe imirwano muri teritwari ya Walikare hagati ya M23 n’uruhande rw’ingabo za leta.

Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar;