Perezida Kagame yashimiye mugenzi we mushya wa Ghana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana.
Abinyujije ku rukuta rwa X Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bw’iterambere kandi yiteguye gukomeza imikoranire mu kwagura umubano mwiza n’icyerekezo cy’iterambere rya Afurika.
Perezida John Dramani Mahama wo mu Ishyaka ‘National Democratic Congress’ yayoboye Ghana kuva mu 2012-2017 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo wari uri ku butegetsi.
Mu ibarura ry’agateganyo ryo kuri iki Cyumweru ryagaragaje ko Mahama yatsindiye ku majwi 57,4% ahigitse Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party, ryari riri ku butegetsi wagize amajwi 41,4%, wari unasanzwe ari Visi Perezida.
Mahamudu Bawumia yemeye ko yatsinzwe ariko mbere yuko hatangazwa ibyavuye mu matora ku mugaragaro, yabwiye itangazamakuru ko yubaha icyemezo cy’Abanya-Ghana cyo gushyigikira impinduka.
Mahamudu yavuze kandi ko yahamagaye John Mahama amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya nka Perezida watorewe kuyobora Ghana.
John Mahama yongeye gusimburana na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017.
U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu butwererane na Dipolomasi. U Rwanda rwafunguye Ambasade yayo ya mbere muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2019, ariko mbere y’uko ifungurwa hari hashize umwaka ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura serivisi z’ubwikorezi buhuza ibihugu byombi.
Kuri ubu Sosiyete nyarwanda RwandAir ikora ingendo zerekeza i Accra buri gatatu mu cyumweru. Ibihugu byombi bikomeje gukora inyigo ku mahirwe atandukanye y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukerrarugendo n’uburezi, ishoramari n’izindi nzego.