Ruhango: Abajura 3 basambanyije umudamu w’imyaka 58 bafashwe
AMAKURU

Ruhango: Abajura 3 basambanyije umudamu w’imyaka 58 bafashwe

Nov 13, 2024

Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abacyekwaho gusambanya Mukanyandwi Elina uko ari batatu.

Ibi police y’u Rwanda yabitangaje Ku wa 13 ugushyingo 2024 inyuze Ku urubuga rwa X aho yasubizaga kuri tweet ya Tv1Rwanda.

Aha Tv1Rwanda yatabarizaga umugore w’imyaka 58 y’amavuko wo mumurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, wasabaga ubufasha avuga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’umujura wari wazanye n’abandi babiri mu ijoro rya taliki 11 Ugushyingo 2024 bakanamwiba ibintu hafi ya byose.

Mugusubiza, police y’u Rwanda yagize iti;”Muraho, Abacyekwaho gusambanya Mukanyandwi Elina uko ari batatu barafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu gihe iperereza rikomeje”.

Police yakomeje yihanganisha uwagiriwe nabi kandi yibutsa ko icyaha cyo gusambanya ku gahato gihanwa mu buryo bukomeye.

Ubutumwa bwa Police kuri tweet ya Tv1Rwanda

Ingingo ya 134 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukoresheje undi ibikorwa birimo; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mukanwa k’undi muntu; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’umdi muntu nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke zuwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved