Sgt Minani wishe arashe abaturage 5 yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu Kagari ka Rushyarara, mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.
Ni nyuma y’urubanza rwabaye ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, ubwo uruhande rwaregwaga rwatangaje ko uregwa atiteguye kubera impamvu z’uburwayi, ariko ubucamanza bwo bukagaragaza ko yari amayeri yo gutinza urubanza kuko n’ubundi uwo Sgt Minani yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko raporo zavuye mu baganga zagaragazaga ko ari muzima.
Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, Urukiko rwa gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha ashinjwa, rwamukatiye igifungo cya burundu anamburwa amapeti ya gisirikare, urubanza rwabereye n’ubundi mu Kagari ka Rushyarara, mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke aho icyaha cyabereye.
Icyo gihe ku ya 3 Ukuboza, uruhande rw’abacamanza rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza, umwunganizi wa Sgt Minani witwa Murigande Jean Claude yahise yikura mu rubanza.
Urubanza rwarabaye Minani Gervais adafite umwunganira mu mategeko. Uruhande rw’ubushinjacyaha rugaragaza ibimenyetso bishimangira ibyaha Sgt Minani Gervais aregwa.
Sergent Minani yahawe umwanya ngo yisobanure abanza gusaba imbabazi imiryango yahemukiye n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Yasobanuye ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.
Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko uregwa ntacyo yakorewe gikomeye cyari gutuma ava mu kabari akajya kwambara impuzankano za gisirikare no kuzana imbunda akarasa abo bari bakimbiranye. Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergent Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa gisirikare guhamya Sgt Minani ibyaha bitatu by’impurirane maze agahabwa igihano gisumba ibindi ri cyo cyo gufungwa burundu.
Icyo gihano Sgt Minani Gervais yari yasabiwe n’ubushinjacyaha cyemejwe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, cyo gufungwa burundu haniyongeraho kwamburwa amapetiu ya gisirikare.