Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%
AMAKURU

Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%

Oct 30, 2024

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%, aho bwavuye kuri 140,7% bwariho mu mwaka wa 2023, kuri ubu buri ku 121,8%.

Icyakora nubwo habayeho iryo gabanyuka, iyo Komisiyo ivuga ko n’ubusigaye bukiri ikibazo kuko butajyanye n’umubare w’abakwiye kugororerwa muri ayo magororero.

Byatangajwe na Perezida w’iyo Komisiyo, Umurungi Providence kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025.

Iyo komisiyo yavuze ko mu igenzura yakoze mu Kuboza 2023, basuye amagorero 14 harimo rimwe rya gisirikare basanga agororerwamo abantu 89 550.

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: [email protected]

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved