Umupfumu Salongo yagejejwe mu rukiko
Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nk’umupfumu Salongo yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera aho agiye kuburanira kuri uyu wa kane tariki 14 ugushyingo 2024.
Salongo akurikiranyweho ibyaha birimo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, icyaha cy’iyezandonke, ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024.
Salongo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, akaba asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.