Umusirikare wa RDF yarashe abaturage batanu
Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko akurikiranyweho kurasira mu kabari ko mu Karere ka Nyamasheke abasivile batanu bagapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 ugushyingo 2024.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda rinyujijwe ku urukuta rwa X.
Iryo tangazo riragira riti;” ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kagari Ka Rusharara, umurenge wa Karambi ho mu karere ka Nyamasheke, Aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu (5) akabahitana murukrerera rwo ku wa 13 ugushyingo 2024″.
Rikomeza rivuga ko RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha Kandi ko iri bunafate ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.
Nubwo iri tangazo ryashyizwe hanze ntabwo impamvu yatumye abarasa yari yamenyekana ndetse n’imyirondoro yabo ntabwo iratangazwa.