Uruzinduko rwa perezida Kagame I gahanga rwahinduwe
AMAKURU

Uruzinduko rwa perezida Kagame I gahanga rwahinduwe

Mar 13, 2025

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu yari kugirira mu karere ka kicukiro muri Gahanga rwasubitswe ruhindurirwa umunsi naho ruzabera.

Ibi byatangarijwe mu itangazo umujyi wa Kigali wanyujije kurukuta rwa X tariki 13 Werurwe 2025, watangaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwagombaga Kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku wa 15 Werurwe, rwimurirwe ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 muri BK Arena kubera Ikibazo cy’ikirere.

Ndetse abazitabira ni abazahagararira abandi mugihe byari biteganyijwe ko I gahanga hari kujyayo buri muturage wa kicukiro ubishaka.

Itangazo ry’umujyi wa Kigali:

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yasoreje kwiyamamaza kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro,  tariki 13 Nyakanga 2024.

Wari umunsi wa 15, ukaba uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yiyamamarijemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.

Mu ijambo rye, Kagame yashimiye Abanyarwanda benshi bagiye bitabira ibikorwa byo kumwamamaza aho yageze hose ndetse asezeranya n’abaturage ba Gahanga kuzagaruka.

IJABO RWANDA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

Phone/ WhatsApp: +250789769373

Email: info@ijaborwanda.com

©2021-2024 IJABO MEDIA Ltd. All Right Reserved